Hakuweho urujijo ku baje kwiga Ubugeni bakisanga biga Ubusemuzi

Impungenge zari zose ku banyeshuri batanu ba Kaminuza y’u Rwanda(UR) Ishami rya Huye, baje  bazi ko bagiye kwiga Ubugeni bakaba bamaze imyaka itatu biga Ubusemuzi, kandi  ibyemezo by’uko biyandikishije buri mwaka bisohoka bigaragaza ko bari kwiga Ubugeni.

 

Abo banyeshuri bageze muri UR mu mwaka w’amashuri wa 2018/2019, bafite ibyemezo by’uko biyandikishije (Proof of Registration) biriho urutonde rw’amasomo aba mu ishami ry’Ubugeni kuko ni byo bari barahawe na Kaminuza. Kuva ubwo kugeza magingo aya ntacyahindutse, bariyandikisha nk’abiga Ubugeni.

 

Ku rundi ruhande, mu mpera z’umwaka wa mbere ni bwo babwiwe ko ibyo biga atari Ubugeni ahubwo ari Ubusemuzi. Ngo babimenye ari uko basobanuje kuko babonaga bari kwiga indimi kandi ntabyo bamenyereye, ndetse n’amasomo ari ku rutonde rw’ibyo baziga batayatangira.

 

Umwe muri bo witwa Rukundo Emmanuel yavuze ko babwiwe ko iryo shami ritakiriho kuko abanyeshuri bari bake.

Yagize ati “Tugeze mu gihembwe cya nyuma ni bwo nigeze kubaza nti  ‘ese ko twaje kwiga Ubugeni nkaba mbona twiga Igifaransa, Icyongereza, n’Igiswahili?’ Batubwiye ko iryo Shami [ry’Ubugeni] ritakiriho kuko ryabuze abanyeshuri.”

Yakomeje avuga ko babajije impamvu ryabuze abanyeshuri ariko ntibayisobanurirwa.

Ati “Byabaye urugamba rukomeye kuko njye nize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi, kandi sinigeze niga Igifaransa yewe sinize n’Igiswahili. [Uyu] mugenzi wanjye yize Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi. Urumva ko bivunanye cyane.”

  • Rukundo na bagenzi be baracyari mu rujijo kuko ntibasobanukiwe impamvu batemerewe kwiga ibyo bahawe na UR. Bavuga ko n’ubwo bari bake bagombaga kubareka bakiga ibyo bahisemo bakanabyemererwa.

 

Byagenze bite ngo bahindurirwe ishami?

Mu kiganiriro Kaminuza Star yagiranye n’Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubugeni n’Indimi,Ngarambe Telesphore, yasobanuye ko Ishami ry’Ubugeni ryagiye ribura abanyeshuri kuva mu  2013, bijyanye n’uko abarizagamo batigiraga ku nguzanyo ya Leta.

 

Yakomeje ati “N’ubwo bagabanyukaga, bake twasigaranaga bazaga [kwigira] ku nguzanyo bajyaga mu Ishami ry’Ubusemuzi.”

Ngarambe yavuze ko abo banyeshuri bavuga ko biga ibyo batahawe ubwo bazaga  gutangira bari batanu gusa. Muri bo harimo abahawe kwiga Ubusemuzi n’abari barahawe ibindi.

 

Ati “Ugasanga nko mu Ishami ry’Ubugeni hajemo babiri cyangwa batatu kandi ubwo abarimu bagera kuri 20, ukabonako abo barimu batari kwigisha abanyeshuri babiri gusa.”

 

Ngarambe yatangaje ko babwiye abanyeshuri guhitamo icyo bahurizaho bakacyiga ari kimwe, ariko bakareba icyazabagirira akamaro kurusha. Hemejwe ko bakwiga Ubusemuzi.

 

Byose ngo byakozwe mu kugabanya uguhendwa kwa Kaminuza kuko amashami abiri rimwe ririmo batatu irindi babiri kandi buri ryose rifite amasomo 30 byari guhenda.

 

Ku bijyanye no kwiyandikisha, Ngarambe  yavuze ko icyo kibazo atari akizi ariko ubwo akimenye aravugana n’Umuyobozi ubishinzwe bigakemurwa.

Ati “Icyo kibazo ntabwo nari nkizi, ubwo kuwa Mbere ninjya ku kazi nzavugana n’Umwanditsi (Registrar) turebe uko twagikemura.”

Kuva mu 2017 Ishami ry’Ubugeni n’iry’Ubuvanganzo n’Iyigandimi yari yarahagaze kubera kubura abanyeshuri baza kuyigamo  ariko mu 2021 Ubugeni bwongeye kugarurwa.