Akanyamuneza mubanyeshuri kubw’inguzanyo idashingiye ku cyiciro cy’ubudehe

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, bishimiye ko inguzanyo yo kwiga bahawe hadashingiwe ku byiciro by’ubudehe, izabafasha kwiga nta nzitizi.

Umwaka wa 2021, ni umwaka udasanzwe ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda, kuko bose bafite uburenganzira ku nguzanyo yo kwiga. Ibi bitandukanye n’uko mbere iyo nguzanyo yabonekaga hashingiwe ku byiciro by’ubudehe, bikabuza bamwe mu banyeshuri amahirwe yo kwiga muri Kaminuza harabatarabonaga ubushobozi bwo kwiyishyurira.

Abanyeshuri bakiranye ibyishimo byinshi uyu mwanzuro, berekana uko imikorere ya mbere yo gukurikiza ibyiciro by’ubudehe yari ibangamye. Bavuga ko icyiciro cy’ubudehe kita hindurwaga umwanya uwo ariwo wose, kandi mu buzima bwa muntu imibereho ihora ihindagurika.

Bavuga kandi ko uyu munsi ushobora kuba umezeneza ufite ubushobozi ariko ukaba nyuma wabubura kandi icyiciro cy’ubudehe kitaribuhinduke.

Rutayisire Claude, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, mu ishuri ry’ubumenyi mu bya politiki (political science),yishimira igikorwa cyo gutanga inguzanyo yo kwiga hadakurikijwe ibyiciro by’ubudehe.

Avuga ko yasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2009, akaka inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza ariko ntibyamuhira.

Agira ati “Ntekereza ko ari ukubera amanota atari ahagije bitewe n’ayo icyo gihe bafatiragaho, nyuma bijyanishijwe n’icyiciro cy’ubudehe nabwo ntibyampira kuko nabarizwaga mu cyiciro cyo hejuru. Ariko kuri ubu, ndishimye cyane ko inzozi zanjye zo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda zabaye impamo. Narahakundaga cyane, mpifuza, none aho ibyiciro by’ubudehe biviriyeho nanjye baramfashe.”

Manira Prince, na we ni umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rya Huye, mu bijyanye n’imirire myiza y’ikiremwamuntu (Human nutrition and dietetics). Avuga ko kubura inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda hari amahirwe byababuzaga, kuko hari amasomo amwe na amwe adakunda kuboneka mu yandi makaminuza nk’ibijyanye ni ibyo yiga, ibya farumasi (Pharmacy) n’ibindi.

Cyasimire Kayitesi Joan, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, nawe avuga ko uyu mwanzuro yawishimiye cyane, kuko buri muntu agiye kujya yishimira umusaruro w’imbaraga ze aba yashyize mu kwiga no kubona amanota ye mu ishuri.

Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC: High Education Council), Dr Mukankomeje Rose, avuga ko uyu mwanzuro wafashwe bawitezeho byinshi. Asaba abagize ayo mahirwe yo kubona inguzanyo yo kwiga ko bayibyaza umusaruro, bakiga bashyizeho umwete kugira ngo igihugu kibone umusaruro kibitezeho.

Dr Mukankomeje agira ati: “Igihugu cyacu kizabona abahanga bazagira uruhare mu kugiteza imbere hashingiwe ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Dukeneye intiti mu nzego zose z’iterambere z’igihugu cyacu, hatagendewe ku cyiciro umuntu runaka arimo, kuko abanyeshuri bose bagomba guhabwa amahirwe angana.”

Inguzanyo yo kwiga itangwa na Leta binyuze muri Banki y’Igihugu itsura amajyambere (BRD: Banque Rwandaise de Developpement), abayahawe bakazayishyura basoje amasomo bagiye mu kazi.

Iyo nguzanyo yari isanzwe itangwa hakurikijwe amanota umunyeshuri aba yabonye mu cyiciro cy’amashuri yisumbuye ndetse bikajyana n’icyiciro cy’ubudehe abarizwamo. Hibandwaga cyane cyane ku bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Umwanzuro wo gutanga inguzanyo z’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ugamije guha amahirwe abanyeshuri bose, hirindwa izindi mbogamizi zose zabangamiraga bamwe ntibige.