Imyitozo ngororamubiri ifasha kurushaho kunoza imyigire

Ni mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba nyuma y’amasomo. Aho ni muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye. Bamwe mu banyeshuri bari mu myitozo ngororamubiri ahagenewe imyidagaduro. Abandi barabera ndetse hari n’abatabyitayeho.

Ikinyamakuru KAMINUZA Star cyegereye bamwe mu bakora imyitozo ngororamubiri, bavuga ko babishyize muri gahunda zabo kuko ari kimwe mu bibafasha kuruhuka no kurushaho kwiga neza.

Mfitumukiza Jonathan wiga muri Kaminuza avuga ko siporo ifasha mu kugira ubuzima bwiza ariko kandi uyigize umwuga imutunga kuko yinjiza amafaranga. Agira ati: “Siporo ni ikintu cyiza! Ndayikora kandi ikamfasha kuruhuka, kugira ubuzima bwiza, inafasha mu kugabanya indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije n’iziterwa n’ibyo twariye. Itunga kandi nyirayo iyo ayigize umwuga.”

Mutangampundu Sylvie, ni umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare. Mu kiganiro twagiranye kuri telefoni yagize ati: “Siporo nyikora rimwe na rimwe nko muri wikendi, na bagenzi banjye cyane b’igitsinagore ntibakunda kuyikora cyane. Siporo iyo uyikora, wumva ingingo zigororotse ariko iyo uyiretse ugira unubyibuho ukabije ukagira n’amavunane.”

Kaminuza y’u Rwanda ikimara guhabwa Prof. Lyambabaje Alexandre, benshi mu bumvise iyo nkuru icyabaje mu mutwe ni siporo, kuko ni umwe mu bakunzi ba siporo cyane cyane umukino w’intoki (Volleyball).

Prof. Lyambabaje yagize ati: “Umutungo wacu (Kaminuza) wadufasha mu guteza imbere siporo. Tuzashakisha abafatanyabikorwa batandukanye, tuzahure siporo muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uko byahoze.”

Abanyeshuri ba Kaminuza ishami rya Huye, ni gake ushobora gusanga benshi bitabira imyitozo ngororamubiri. Muri bake bayikora, bashimangira umumaro wayo, bavuga ko ituma baruhuka mu mutwe banakiga nyuma yo kuyikora, bagafata ku rwego rutandukanye n’urwa mbere y’uko bayikora.

Nsengimana Anthere agira ati: “Imyigire yose uretse n’iya Kaminuza, umunyeshuri wakoze siporo yiga neza agatsinda. Usibye no kumufasha kwiga, siporo cyane umupira w’amakuru, ituma umukinnyi ahura n’abandi akamenyekana ndetse bikamuhesha n’andi mahirwe nyuma y’amasomo.”

Umunyamakuru akaba no mu ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba siporo mu Rwanda, Rwanyange Rene Anthere agira ati: “Siporo ni umuco; ni ikintu umuntu yishyiramo akagiha umwanya buhoro buhoro, ukayikunda kandi ikakuryohera ukanagira ubuzima buzira umuze”.

Abahanga mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri, bahuriza ku kuba imyitozo ngororamubiri ari ingenzi cyane mu mibereho iboneye y’umubiri. Burya irinda umuvuduko w’amaraso, indwara yoretse benshi muri iki gihe.

Imyitozo ngororamubiri, igabanya umunaniro wo mu bwonko, ikabufasha gutekereza neza ndetse inagabanya indwara y’agahinda gakabije. Si ibi gusa kuko imyitozo ngororamubiri ifite akamaro gakomeye cyane nko gukomeza amagufa, gusinzira neza, gutekereza neza, irinda indwara y’umutima, igabanya ubwoko bwa kabiri bwa diyabete (diabete), itera itoto ku bayikora ndetse n’ibindi byinshi.”

Imyitozo ngororamubiri, ni kimwe mu by’ingenzi buri wese akeneye; ikwiye gukorwa nibura iminota 30 buri munsi, mu mwaka igakorwa amasaha 182 nk’uko abahanga mu bijyanye n’ubuzima babivuga.