UR Huye:Bakuwe mu rujijo, byasaga no guhanganisha siporo n’imyidagaduro

Uhagarariye Imikino n’Umuco mu Banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Gatsinzi Apolo, yaciriye inzira ku murima abamaze iminsi bakwirakwiza ibihuha by’uko   nyuma yo kureba umupira w’amaguru uba wahuje amakipe atandukanye ku isi ujya werekanwa mu nzu mberabyombi ya Kaminuza ko bajya bakurikirana n’igitaramo nyuma y’uwo mukino.
Mu kiganiro umuyobozi ushinzwe Siporo n’Umuco muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, bwana GATSINZI Apolo, yagiranye na The Kaminuza Star kuri uyu wa kane, yahakanye ndetse anamaganira kure ayo makuru y’ibihuha akomeje gukwirakwizwa n’abantu badafite amakuru yuzuye gusa yemeza ko ku mukino wa Champions Leagues uzahuza ikipe ya Newcastle na Paris Saint Germain uzaba kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 ugushyingo 2023, mu karuhuko k’igice cya mbere hari itsinda ry’ababyinnyi bazigaragaza muri iyo minota cumi n’itanu.
Yagize ati: “Ibyo abanyeshuri bari kugenda bavuga ko tugiye kujya dukora igitaramo nyuma yo kureba umukino w’umupira w’amaguru ntabwo ari byo, abari kubivuga bari kubeshya ntabwo icyo gitaramo kizajya kiba uretse ko ku mukino uzaba tariki ya 28 Ugushyingo 2023 uzahuza Newcastle na Paris Saint Germain mu karuhuko k’iminota cumi n’itanu y’ igice cya mbere hari itsinda ry’ababyinnyi barimo kuzamuka biga mu wa mbere basabye iyo minota kugira ngo bigaragaze bityo bibe byabafashe kuzamura impano zabo ndetse no kumenyekana muri campus ariko ntabwo bizahoraho”.
Yakomeje agira ati: “Ibi ntabwo ari ibintu bizahoraho nk’uko abantu babitekereza, gusa dushobora kuzajya tubikora nka rimwe mu mezi runaka”.
Iri tsinda ry’ababyinnyi rizigaragara ku rubyiniro mu mukino uzahuza Newcastle na Paris Saint Germain kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2023 kuva ku isaha ya saa 19:00 kugeza ku isaha ya 23:00 z’umugoroba mu nzu mberabyombi ya Kaminuza “Main Auditorium”  aho nta giciro cyo kwinjira cyashyizweho.
Umwanditsi: NDIKUMANA Jeremie