UR Huye: Abakunzi ba Cinema Nyarwanda bongeye gushyirwa igorora!  

 

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023, muri kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye hategerejwe igitaramo kiswe “Theathre night” kizaba kiganjemo abakinnyi ba filime, ikinamico, abanyarwenya, abahanzi, ababyinnyi ndetse n’abandi banyempano bo muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye. Iki gitaramo cyateguwe na “Les Stars Du Theatre.”

Muri iki gitaramo kizatangira kuva 19h00-23h00 z’umugoroba mu nzu mberabyombi ya kaminuza (Main Auditorium), nta kiguzi cyo  kwinjira cyashyizweho, mu rwego rwo gukangurira abakunzi b’ ikinamico kuza kwihera ijisho.

Ni igitaramo kandi kizaba kiganjemo abakinnyi b’ikinamico biga muri kaminuza y’ u Rwanda ndetse na bamwe mu bakinnyi bakomeye bazwi mu itorero Indamutsa za RBA, ababyinnyi ndetse n’abavangamuziki batandukanye.

Bamwe mu bazagaragara ku rubyiniro harimo: Clovis the Preacher, Wakii Musicx, Chona Hodali, Kabbashi, Fayimah, Muneza Lambert, Karim the Great, Temperature, The Vibes Clew Afro Dance Rwanda, Snowz Artis, Rich Novel na Sutra Gang.

Les Stars Du Theatre ni itsinda ry’abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ u Rwanda bafite impano yo gukina no kwandika ikinamico, filime ndetse n’ibindi bijyanye n’ubuhanzi. Iri itsinda rimaze igihe kitari gito rikora ibikorwa bya Cinema, aho bagenda bazenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu bakina ikinamico zitanga ubutumwa.

 

By NDIKUMANA Jeremie