UR-Huye: Bakoze umuganda wo gutema ibihuru byari bikije amacumbi

Abanyeshuri by’umwihariko abiga mu ishuri ry’Ubugeni, Indimi ndetse n’Itumanaho, barikumwe n’abarimu babo muri Kaminuza y’U Rwanda Ishami rya Huye, ku bufatanye n’abaturage bahaturiye, bakoze umuganda wo gutema ibihuru byihishwagamo n’abajura biri munsi y’icumbi ry’abanyeshuri ahazwi nka Ex-Rectorat ndetse no mu nkengero zaho, banasukura umuhanda waho.

Ni nyuma y’uko bamwe mu bayobozi ba Kaminuza y’U Rwanda Ishami rya Huye bo mu ishuri ry’Ubugeni, Indimi ndetse n’Itumanaho basabye ubuyobozi bw’umurenge wa Ngoma wo mu karere ka Huye aho bakorera umuganda w’ukwezi wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26, Kanama 2023.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ngoma bwafashe icyemezo cyo kubabwira ko bakorera umuganda ku muhanda uva kuri Kaminuza ahazwi nk’ i Ruhande, ukanyura munsi y’icumbi y’abanyeshuri kuko ngo abajura bahihisha bakahamburira abaturage ibyabo, bikanateza umutekano muke ku banyeshuri bigira ndetse n’abarara mu icumbi rya Vuba.
Mbirizi Christian, Umuyobozi wungirije w’abanyeshuri biga indimi, ubugeni ndetse n’abiga itangazamakuru n’Itumanaho agira inama abanyeshuri batitabira umuganda ko bakwiye kujya bitabira kuko ngo ari ahantu heza babwirira abarimu ibibazo byabo ndetse bakubaka n’imibanire myiza hagati yabo.

Umutesi Uwase Angelique, umunyeshuri wiga mu mwaka wa Kabiri w’indimi avuga ko yashimishijwe no kubona abakobwa bitabiriye umuganda ari benshi mu ishuri ryabo.
Ati: “Byanshimishije kubona abakobwa bitabiriye ku bwinshi kandi biranakwiye ko tugira uruhare mu gukora isuku mu gihugu cyacu, mu kigo cyacu, tugomba kuhakora isuku nka banyampinga bikaba umwihariko wacu”.

Dr. Rudacogora Augustin, umwarimu w’indimi n’ubuvanganzo akaba anashinzwe guhuza Ishuri ry’Indimi n’Ubuvanganzo n’abaturage ndetse n’isoko y’umurimo, avuga ko bashimishwa no guhuriza hamwe amaboko n’abanyeshuri babo bakubaka u Rwanda.
Agira ati: “Dushimishwa no gukora umuganda dufatanyije n’abanyeshuri bacu kuko binatuma dusabana bityo ntibadufate nk’abantu batinyitse ahubwo bakatwisanzuraho tugafatanya mu kubaka ubumwe no guteza imbere igihugu”

Batemye ibihuru byari bikikije amacumbi y’abanyeshuri

Umuganda w’uyu munsi witabiriwe n’abanyeshuri bari hagati y’i 95-110 n’abarimu 5 bavuye mu ishuri rimwe, ni mu gihe abandi barimu bakoreye umuganda kuzindi site zitandukanye.
Itegeko nimero 53/2007 ryo ku wa 17/11/2007 rigenga umuganda mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 13 iteganya ibihano ku utitabiriye umuganda.
Iyi ngingo ivuga ko Komite ishinzwe umuganda imaze kubyemeranya n’abaturage bateraniye mu nama isoza umuganda, ifatira utitabiriye nta mpamvu ifatika yatanze, ibyemezo binyuranye, harimo n’ibijyanye n’igikorwa umuganda wakoraga.

Iyo bibaye ngombwa ko inama isoza umuganda, ifata icyemezo cyo guca amafaranga, ntishobora kurenza amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Rwf).
Amafaranga atanzwe muri ubwo buryo akoreshwa ibikorwa binyuranye byunganira umuganda kuri urwo rwego.

By Ingabire Chaquilla