Umusizi Junior Rumaga yanditse amateka mu busizi nyarwanda

Junior Rumaga yanditse amateka yo kuba umusizi wa mbere ukoze igitaramo cy’ubusizi ndetse akanamurikiramo Album ye ya mbere yise Mawe.

Ni igitaramo cyahuje abahanzi b’umuziki ugezweho ndetse kinitabirwa  n’imbaga nyamwinshi yari ihakoraniye harimo n’umuryango wa nyakuwigendera  Yvan Buravan umaze umwaka yitabye Imana. Iki gitaramo benshi bari bagifitiye amatsiko bashaka kwihera ijisho uko Rumaga ahuza n’abaririmbyi b’umuziki ugezweho ndetse agahuza inanga n’ibikoresho by’umuziki ugezweho.

Bwari ubwa mbere igitaramo nk’iki cyari kibaye aho uyu musizi ibisigo byose yasize yacurangiwe n’itsinda Shauku Band rimaze kumenyerwa mu bitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda.

Gusa byari byitezwe ko abahanzi batandukanye  nka Riderman, Bruce Melodie na Juno Kizigenza bitabira iki gitaramo ariko ntibyabasha kugerwaho,  kubera impamvu zitandukanye harimo nko Kuba Juno yari ari mu Burundi.

Nyuma y’igitaramo Junior Rumaga yavuze ko atazi neza impamvu batahageze, ahamya ko bamwe muri bo bari banabyitangarije ko bazitabira ariko na we yatunguwe bikomeye no kwisanga batitabiriye. Ku rundi ruhande ariko Junior Rumaga avuga ko atabaciraho iteka kuko atazi icyatumye batitabira igitaramo cye ahubwo ahamya ko bashobora kuba bagize impamvu kandi wenda zumvikana.

Bamwe mu byamamare bitabiriye ibi birori byo kumurika Album harimo Element Eleeh , umukinnyi wa filime Mama Sava n’abana be, Nyirabagande Fridaus Dorcella (Langwida mu ikinamico Urunana) wanashimiwe ku ruhare yagize mu mashuho y’igisigo Mawe cyanitiriwe iyi Album. Hari kandi Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool muri filime,Peace Jolis Intore Massamba, Alyn Sano, Rocky Kimono, Fally Merci, ndetse n’abandi benshi cyane baturutse impande zitandukanye.

Mu mwanya wo gushimira, Junior Rumaga yatanze ishimwe ku mubyeyi wa, Yvan Buravan, Mariya Yohana, n’abandi. Uyu musizi wahuje inganzo ye n’umuziki ugezweho mu buryo butari bumenyerewe mu Rwanda gusa bwanyuze benshi, yashimiye umubyeyi we umuba hafi ndetse yari yaje no kumushyigikira muri iki gitaramo aturutse mu karere ka Muhanga.

Uyu mubyeyi Rumaga yita Icyamamare yafashe umwanya ashimira umuhungu we  ndetse n’ubuyobozi bw’Igihugu. Rumaga  yanashimiye Mariya Yohana amushimira ku buryo   Amwisanzuraho cyane cyane uburyo amufata nk’umwana we ndetse n’uko baganira nk’urungano.

Rumaga Kandi yazirikanye Nyirabagande Fridaus Dorcella amushimira ku ruhare yagize mu mashuho y’igisigo yise Mawe”yanitiriye iyi Album.Nyuma y’igisigo Intango y’Ubumwe Junior Rumaga yahuriyemo n’abahanzi barimo, Yvan Buravan, Mr Kagame, Bull Dogg na Fefe Kalume hafashwe umunota wo kunamira Yvan Buravan.

Junior Rumaga yahamagaye umubyeyi wa Yvan Buravan (Burabyo Michael) amushyikiriza igihembo yageneye umuryango wibarutse uyu muhanzi witabye Imana ku wa 17 Kanama umwaka ushize.

Iki gitaramo cyo kumurika iyi Album cyari giteganyijwe kuba ku itariki ya 28 Nyakanga 2023, ariko kiza gusubikwa bitewe n’impamvu zitandukanye yagaragaje zirimo no kuba hari ababyeyi bifuje ko byaba byiza abanyeshuri bari mu biruhuko.

Junior Rumaga uherutse gusoreza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda yabashije guhuza ibisigo n’ubuhanzi bugezweho kandi avuga ko byamutwaye umwanya n’imbaraga nyinshi kugira ngo abigereho. Avuga ko akomeje gushyira imbaraga mu byo akora kugira ngo azagere ku zindi ntego yifuza.

By Ndayishimiye Libos