Ifoto y’abayobozi bashya bamaze kurahira
Bamwe mu biyamamaje muri komite (committee) nshya y’abanyeshuri bahagarariye abandi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ntibishimiye ibyavuye mumatora yabaye ku wa 5 tariki 25 Kamena kubera uko yagenze.
“Amatora yabayemo uburiganya, ibyo simbivuga nk’umuntu wari mumatora sinsinde”. Ntaganza Aron, umwe mubari biyamamarije kumwanya wo guhagararira abanyeshuri ba Kaminuza ishami rya Huye(Guild President).
Nyuma y’uko akanama nkemumurampaka gashinzwe gukurikirana amatora muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye gashyize hanze urutonde rw’abantu 27 bagize komite nshya y’ubuyobozi bw’abanyeshuri bahagarariye abandi.
Ibyavuye muri aya matora ntibyishimiwe na bamwe haba kubatoye, abiyamamaje ndetse n’abanyeshuri muri rusange n’ubwo akanama nkemurampaka gashinzwe amatora ko kavugako ntakitaragenze neza.
Ntaganza Aron, wahoze ari umuvugizi w’abanyeshuri (Speaker) akaba yariyamamarizaga kuba umunyeshuri uhagarariye abandi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (Guild president) watsinzwe kumajwi 101 akurikiye Mugabo Ronald watsinze ku majwi 118, ni umwe mubataranyuzwe n’ibyavuye mu matora n’uko yagenze muri rusange.
Agira ati “Muburyo bugaragara ntabwo twabica kuruhande amatora yabayemo uburiganya kandi bugaragara cyane uwo ari we wese ashobora kubona”
Akomeza avugako akurikije uko byari bimeze mu cyumba cy’itora habereyemo amanyanga ,ngo yari yizeye intsinzi, kuko abatoraga byagaragaragako ari we bashyigikiye. Ariko avugako nubwo byari bimeze bityo bitari kumuhira kuko amatora yarimo amanyanga.
Mumabwiriza agenga amatora umuntu yemerewe gutora ku rupapuro rumwe gusa, ariko avugako yatangajwe no kubona hari bamwe bari bafite impapuro z’itora zirenze rumwe hakaba n’abandi batoye batagombaga gutora.
Ngabo Patrick ni umwe mubahagarariye amashuri bigamo(Cepin) bitabiriye amatora kandi akaba yari gutora, nawe avugako ibyavuye mu matora byamutunguye. Gusa avugako ikibazo kiri ku buryo amajwi yabazwe kuko yabazwe n’akanama nkemura mpaka nta ndorerezi.
Ati “Muri rusange twaratoye bigenda neza ariko hari aho tuba tubona bitaragenze neza kuko abakandida twifuzaga batatowe. Nkurikije abari mu cyumba cy’itora bagombaga gutora uwo munsi nabonaga turi butore uwitwa Aron ku mwanya wa guild president”.
Icyakora kuruhande rw’abari bayoboye amatora bo, ibyo ntibabiha ishingiro.
Gatunge Jackson, perezida w’akanama nkemurampaka akaba anashinzwe amatora kuva atangiye kugeza arangiye nk’uko itegeko ribiteganya, avugako ibyabagaragariraga mu cyumba cy’itora bitashingirwaho ngo bemezeko habayeho ubujura bw’amajwi kuko ari ibanga utamenya uwo abatoye bahaye amajwi.
Ati “Icyo nabwira abantu ni ukwemera ibyavuye mu matora, kuko abakandida bagiyeho nibo babatoye. Kuvugango nge narinfite abanshyigikiye kandi gutora ari ibanga ry’umuntu, ntibazi abo batoye kuko nta we ureba ku rupapuro rw’undi muntu”.
Akomeza avugako amatora yagenze neza nk’uko no mumyaka ishize byagenze. Bityo, ko abataratsinze amatora bakwiye kunyurwa.
Avugako abataranyuzwe bemerewe kujurira bagasubirirwamo amajwi, kuko abikwa kugeza ku matora y’indi manda.
Uwamahoro Diane, umunyeshuri wiga ububanyi n’amahanga umwaka wa kabiri ni umwe mu bagize komite nshya yatowe akaba yariyamamarizaga umwanya w’umunyamabanga(Secretaire) mu biro bishinzwe ubuvugizi bw’abanyeshuri.
Diane watsindiye hejuru y’amajwi 72 ku ijana, avugako yishimiye kandi akizera ibyavuye mu matora kuko amajwi yabazwe neza, ndetse ko amatora yagenze neza akitabirwa ku rugero rwiza.
Uwamahoro Diane uri hagati watorewe kuba umunyamabanga (Secretaire)mu biro by’ubuvugizi bw’abanyeshuri muri kaminuza y’uRwanda ishami rya Huye.
Itegeko rivugako amatora y’ubuyobozi bw’abanyeshuri, kuva kuhagarariye abanyeshuri ku rwego rw’ikigo(Guild president) kugeza ku muyobozi uhagarariye abandi banyeshuri kurwego rw’ishuri (Cepin) ategurwa akanakurikiranwa n’akanama nkemurampaka gashinzwe amatora (Arbitration Committee), abemerewe gutora bakaba bafite ibyiciro bitandukanye aribyo; Abanyeshuri bahagarariye abandi mu mashuri (Cepin), abanyeshuri bahagarariye amashami bigamo (School representative), na komite icyuye igihe.
Nduwayo Eric ni munyeshuri mu ishami ry’Itangazamakuru n’itumanaho muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, avugako itegeko rigena amatora ryagakwiye guhinduka bityo buri wese akayagiramo uruhare.
Ati “Nk’ubu Cepin ashobora gutora umuntu, ishuri ry’abantu mirongo itanu batari kumutora bose”.
Ubusanzwe ubu buyobozi bw’anyeshuri (Student union) burimo ibice bine aribyo; Komite nshingwabikorwa(Executive), Abavugizi(Board of speaker), Abahagarariye abandi(Ministers) n’akanama nkemurampaka gashinzwe amatora(Arbitration Committee) nk’uko Gatunge Jackson abisobanura.
Itegeko rivugako imyanya itorerwa ari itandatu, imyanya itatu ya komite nyobozi (Executive committee) n’inteko ishingamategeko (Board). Indi yose isigaye, abajyaho batorwa n’akanama nkemurampaka gashizwe amatora nyuma yo kureba ko abiyamamaje bakora neza inshingano.
Igikorwa cyo guhererekanya ubuyobozi hagati y’ubuyobazi bushya bugizwe n’abantu 27 n’ubucyuye igihe, cyabaye ku wa 5 tariki 02/07. Ni gikorwa cyari giteganyijwe gutangira saa 13H00, kikabera muri sare nkuru ya kaminuza (Main auditorium).
Andi mafoto
Vice-guild Benjamin ibumoso, sekereteri wa guild hagati, Mugabo Ronald, guild president iburyo.
Campus manager, yari yitabiriye uyu muhango.